Kigali yose ikikijwe n’amabuye y’agaciro

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yabigarutseho mu kiganiro Isesengura Makuru cyatambutse kuri Radio Rwanda cyagarutse ku ishusho y’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’uko afatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Iki kiganiro wagikurikira hano:

Mu Rwanda hari koperative na sosiyete zicukura amabuye y’agaciro zirenga 200 mu gihe iziyagura zikayohereza hanze y’Igihugu zigera kuri 90.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yagaragaje ibice bibonekamo amabuye y’agaciro mu Gihugu.

RMA Chairman
Kagenga Innocent, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association)

Yavuze ku nyungu Igihugu gikura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’uko buteza imbere ubukungu bwacyo.

Uru rwego rubarurwamo abakozi barenga ibihumbi 100 mu Gihugu hose.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi y’Amabuye y’Agaciro, Kagenga Innocent, yavuze ko abavuga ko u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro ari abataruzi.

Ati “Buriya Kigali yose, ikikijwe n’amabuye. Kuri Mont Kigali hari Sosiyete ya Gamico Mining ihacukura Gasegereti. Iyo ugiye Mageragere uhasanga ya mabuye ya Wolfram. Nukomeza Gahanga hariyo amabuye ya Gasegereti na Coltan. […] Usibye abashaka gutera u Rwanda amabuye ko nta mabuye y’agaciro rugira, ni uko baba birengagije n’amateka. Kuva mu 1930, Abakoloni b’Ababiligi bacukuraga amabuye hano.’’

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi y’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yavuze ko amabuye y’agaciro ari gucukurwa cyane harimo “Berylium” na “Lithium”.

Ati “Kubera ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi na za bateri ayo mabuye agezweho kandi u Rwanda ruyafite ku bwinshi cyane.’’

Nsengumuremyi Donat, Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB)
Cleophas Barore, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) ni nawe wayoboye iki kiganiro “Isesengura Makuru” cyatangajwemo aya makuru

Inkuru ya RBA

About the Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may also like these