AMATORA YA RMA KU RWEGO RW’INTARA 2025: IMPINDUKA MU MIYOBORERE & ICYERECYEZO GISHYA

Mu misozi ihanamye ya Rutsiro… munsi y’ubutaka bw’indi misozi mirere muri Gicumbi…mu mirambararo ya Bugesera, Rwamagana na Nyagatare…n’ahandi hirya no hino mu gihugu hose hakungahaye mu mutungo kamera w’amabuye y’agaciro.

Abacukuzi n’abacurizi b’amabuye y’agaciro bashishikajwe n’impinduka muri uyu mwuga mwiza wabo.

Ni impinduka zishingiye ku mahitamo yabo ubwabo… Ku matora anyuze mu mucyo… Amatora bagizemo uruhare…Ni demokarasi.

Ishyirahamwe ry’Abacukuzi n’abacuruzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, RMA, ryahuje ndetse rinafatanya abanyamuryango baryo, bahagarariye abacukuzi bato n’abakuru, mu rugendo rwo gutora ababahagarariye ku rwego rw’intara.

IMPAMVU Y’AMATORA

Amatora yateguwe n’ubuyobozi bwa RMA ku rwego rw’igihugu kandi yakozwe mu mucyo

Mu gihe isi irimo kugenda ihindura uburyo bw’imicungire y’ubucukuzi, u Rwanda rwahisemo gushyira imbere imiyoborere ishingiye ku bufatanye n’ijwi rimwe ry’abakora uyu mwuga.

Aya matora yateguwe na Rwanda Mining Association (RMA), yagaragaje ubwitabire buhambaye, cyane cyane mu makoperative y’abacukuzi bo mu turere twose n’abashoramari mu bucukuzi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro baturuka mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Abiyamamariza imyanya itandukanye bagaragaje icyerekezo: kongera ubushobozi bw’abacukuzi, kongera umusaruro w’ubucukuzi, guteza imbere umutekano w’abakora mu birombe, no kongera uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu buyobozi.

UMUNSI W’AMATORA

Amatora yagizwemo uruhare n’abanyamuryango ba RMA

Kuri site zitandukanye ziteguye neza, abanyamuryango ba RMA bahawe umwanya wo gushyira akadomo ku bayobozi babahagararira mu ntara zose.

Impapuro z’itora zagejejwe ku masite yose ku gihe, amajwi atangwa mu mucyo, akanama k’amatora kabikurikirana kinyamwuga, ku mugaragaro, imbere y’abatangabuhamya, abafatanyabikorwa, abayobozi ba leta n’ab’urwego rw’abikorera.

IBYAVUYEMO 

Mu rugendo rwo gushimangira imiyoborere ishingiye ku bufatanye, Rwanda Mining Association yongeye guhamagarira abanyamuryango bayo gutora ababahagararira mu turere twose tw’igihugu. Mu mucyo n’ubwisanzure, amatora yabaye muri kwezi kwa 4 mu 2025, asiga hashyizweho abayobozi bashya ku rwego rw’intara, bahagarariye ijwi ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro.

INTARA Y’IBURASIRAZUBA – AMATORA I RWAMAGANA

Mu burasirazuba amatora yabereye i Rwamagana

Mu ntara y’Iburasirazuba, amatora yabereye mu karere ka Rwamagana. Abacukuzi baho batoye abayobozi bashya biyemeje kubahagararira mu nzego z’ubuyobozi bwa RMA.

Abatowe ni:

  • Perezida: KALIMA Chanice
  • Visi Perezida wa mbere: NSANZA Guy
  • Visi Perezida wa kabiri: AFRICA Theophile
  • Abajyanama: MUHIZI Julius na Madame MUTEZINKA Thacienne
Komite yatowe mu burasirazuba

Intego ni guteza imbere ubunyamwuga, ubufatanye mu makoperative, n’imicungire iboneye y’ubucukuzi.

 INTARA Y’AMAJYARUGURU – AMATORA I MUSANZE

Mu majyaruguru amatora yabereye i Musanze

Intara y’Amajyaruguru yakiriye amatora mu karere ka Musanze. Aha, abacukuzi bashimangiye ubushake bwo kugira uruhare mu miyoborere ibanogeye.

Abatowe ni:

  • Perezida: KABANDANA Leonidas
  • Visi Perezida wa mbere: NIZEYIMANA Jean Bosco
  • Visi Perezida wa kabiri: Madame KAYITESI Beatrice
  • Abajyanama: GAJU Placide na MUGABO Casmir
Komite yatowe mu majyaruguru

Biyemeje guteza imbere ubufatanye n’inzego za Leta, kurengera ibidukikije, no kongera ubushobozi bw’abanyamuryango.

INTARA Y’AMAJYEPFO – AMATORA I MUHANGA

Mu majyepfo amatora yabereye i Muhanga

Mu karere ka Muhanga, abacukuzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bitabiriye amatora mu mutuzo, bitorera abayobozi bafite icyerekezo.

Abatowe ni:

  • Perezida: KANYARWANDA Innocent
  • Visi Perezida wa mbere: BIKORIMANA Eric
  • Visi Perezida wa kabiri: Madame NYIRANSABIMANA Aloysie
  • Abajyanama: KALISA Jean Marie Vianey na HAKIZAYEZU Alphonse
Komite yatowe mu majyepfo

Aba bayobozi biyemeje guteza imbere ikoranabuhanga, umutekano mu bucukuzi, n’uruhare rw’abagore n’urubyiruko.

INTARA Y’UBURENGERAZUBA – AMATORA I RUBAVU

Mu burengerazuba amatora yabereye i Rubavu

Amatora y’Intara y’Iburengerazuba yabereye mu karere ka Rubavu. Bagaragaje ko RMA ikomeje kuba umuyoboro w’ubufatanye n’iterambere.

Abatowe ni:

  • Perezida: MAKOMBE Thierry
  • Visi Perezida wa mbere: Madame TUYISHIME Divine
  • Visi Perezida wa kabiri: BIZIMANA Bernard
  • Abajyanama: GATARI Jean Pierre na KAGOFERO Gaston
Komite yatowe mu burengerazuba

Abatowe biyemeje kurushaho gukorera mu mucyo, kongerera abanyamuryango ubushobozi no gusigasira umutungo kamere.

UMUJYI WA KIGALI – AMATORA I GASABO

Mu mujyi wa Kigali amatora yabereye muri Gasabo

Mu mujyi wa Kigali, amatora yabereye mu karere ka Gasabo. Abahagarariye abacukuzi baho bashyizeho abayobozi bafite ubunararibonye n’ubushake bwo guteza imbere uru rwego.

Abatowe ni:

  • Perezida: RUKUNDO MUHETO Hodal
  • Visi Perezida wa mbere: Madame UWACU Nicole
  • Visi Perezida wa kabiri: MUGABO Assouman
  • Abajyanama: Madame MUKAKABERA Chantal na BIGIRIMANA Eric
Komite yatowe mu mujyi wa Kigali

Intego yabo ni uguharanira ubucukuzi burambye, kongera ishoramari n’imiyoborere ibereye abanyamuryango.

INTEGO N’ICYERECYEZO

Aya matora ni intambwe nshya mu miyoborere y’ubucukuzi mu Rwanda. Rwanda Mining Association ikomeje gushimangira icyerekezo cy’ubuyobozi bugamije impinduka.

Ijwi ry’abacukuzi rigomba kumvikana, kandi abayobozi batowe biteguye kurihagararira.

Ubuyobozi bushya bwa RMA ku rwego rw’intara ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’ubucukuzi burambye. RMA yiyemeje gukomeza gushyigikira abacukuzi mu buryo bunoze, burimo amahugurwa, kwihuza no kunoza ubucuruzi.

Mu Rwanda, amabuye y’agaciro si ukwikungahaza gusa — ni amahirwe yo guharanira agaciro ka muntu.

Perezida wa RMA ku rwego rw’igihugu, Kagenza Innocent

RMA – Ubucukuzi Burambye, Bufitiye Inyungu Abanyarwanda Bose.

Rwanda Mining Association – Duharanira Iterambere Rirambye mu Bucukuzi.

About the Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may also like these