Ishyirahamwe ry’Abacukura B’amabuye y’Agaciro mu Rwanda (RMA) riherutse gutangaza ko Bwana Joseph Niyongabo ari we wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’iri shyirahamwe. Iyi ni intambwe nshya mu rugendo rwo gukomeza ubunyamwuga, imiyoborere inoze n’iterambere rirambye mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Bwana Niyongabo ni inzobere mu micungire y’imari, akaba afite uburambe burenze imyaka 13 mu nzego za Leta n’izigenga. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’imari, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu. Ni impuguke mu bijyanye no gutegura ingengo y’imari, gucunga amafaranga yinjira n’asohoka, gutanga raporo z’imari, imitangire y’amasoko y’ibigo, kugenzura imikoreshereze y’umutungo no gucunga abakozi.
Urugendo rwe mu kazi rwatangiye ari umucungamari muri Minisiteri y’Ubuzima, aho yagenzuraga imishinga yatewe inkunga n’abaterankunga. Nyuma yaho yabaye Umuyobozi Ushinzwe Ingengo y’Imari mu Biro by’Umukuru w’Igihugu. Inama y’Abaminisitiri yigeze no kumuha inshingano, agirwa umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi Rusange mu Mujyi wa Kigali, aho yayoboye amatsinda atandukanye arimo ishinzwe imari, ibikoresho n’abakozi, anateza imbere igenamigambi ry’umujyi no kunoza imikorere yawo.
Bwana Niyongabo afite kandi impamyabumenyi zinyuranye mu micungire y’imishinga n’imari. Azwiho kuba umuyobozi ushoboye wubaka amatsinda akora neza kandi afite ubumenyi buhanitse mu gukoresha porogaramu z’imari zijyanye n’igihe. Azwiho cyane kuba yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere inzego zitandukanye, haba mu rwego rwa Leta no mu rwego rw’abikorera.
Mu nshingano ze nshya muri RMA, Bwana Niyongabo azafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’Ingamba z’iterambere rirambye z’iri shyirahamwe, azaharanira kwimakaza ubucukuzi burambye, kubahiriza amategeko kandi mu buryo bwungura igihugu. Binyuze mu miyoborere ye, hitezwe kongerwa ubufatanye n’inzego zitandukanye, gukangurira abanyamuryango kwitabira ibikorwa by’ishyirahamwe no guteza imbere uruhare rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu iterambere ry’igihugu.
Turamwakiranye urugwiro, tumwifuriza ishya n’ihirwe muri izi nshingano nshya muri RMA.